Recent Movies

Urukundo n’ibigeragezo (agace ka 3)

Rurangwa yanga gukomeza kubabaza Maliza,
niko guhitamo kumubwira ikimuri k’umutima
nubwo bitari bimworoheye namba. Nkuko
bisabwe yahoraga avuga atuje, nta nabi
namba yagiraga, noneho byakongeraho
agahinda kamwuzuye umutima, ijwi rye
rikarushaho gutera Maliza imbabazi.
Rurangwa ati, Maliza mugore nkunda,
wibabara, ntabwo nkuko umaze kubivuga
twahagurutse i Kigali tukarinda tugera kuri iki
kirwa cy’Ijwi ngambiriye kukubabaza. Nubwo
usa nutumva ikimbabaje, gusa umutima wanjye
ntuhwema no gushengurwa no kuba ntazigera
mbasha kuguha akana. Nubwo utabinyereka,
ariko imyaka ishize ari icumi yose,mbabazwa
nuko abaganga bagaragaje ko ari jye utabyara,
ariko wowe ukaba ukomeza kwihangana
ukabana nanjye.
Maliza ababazwa cyane nayo magambo
Rurangwa umugabo yihebeye amubwiye, ariko
kandi yihutira kumuhumuriza kuko intimba yari
yikoreye yari imuremereye umutima mu buryo
bukomeye. Maliza afata ikiganza cy’umugabo
we agishyera mugituza cye, maze amubwirana
umutuzo mwinshi ndetse n’ijwi ryuzuye
urukundo, ati hutumra mugabo nkunda,
ntangajwe n’uko ufite ingingimira kuri icyo
kibazo. Nyizera, niba ari ikibazo cy’umwana
ufite, tuzarera imfubyi cyangwa turerere
abakene nyakujya.
Kutabyara kuri njye si
ubusembwa ufite, wangize umwami kazi mu
rugo rwacu, urankundwakaza ku buryo kuba
kure yawe kabone n’iyo yaba ari amasaha
make mbirwara agahinda.
Rurangwa yari amuteze amatwi ntacyo avuga,
gusa amagambo Maliza amubwiye amukora
kumutima cyane ashaka kumwegera ngo
amusome, ariko Maliza amushyira ikiganza ku
munwa byo kumubwira ati buretse, kuko yari
akeneye kumubwira ijambo rikomeye, maze
aramubwira ati "Rura, ndagukunda urabizi,
niba hari n’ugushidikanya na guto wari ufite
mu mutima, umenye ko ikizantanya nawe ari
urupfu gusa, kandi nabwo nzagukurikira".
Rurangwa ntiyagira icyo asubiza, gusa
aramwegera buhoro cyane maze aramusoma,
maliza nawe anyurwa nubwo buryohe, maze
arahumiriza, akayaga ko muri ibyo biti
by’ikirwa cy’ijwi ndetse n’umuhindo w’amazi
y’ikiyaga cya kivu, bitwara amaganya ya
Rurangwa, bisindira umundendezo
utagabanyije. Ntacyabakomaga nta n’ijisho
ryabarebaga bari bonyine rukumbi muri ako
gashyamba, maze urukundo rurabataha, Maliza
afungura iipesu by’ishati y’umugabo we,
yegeka umusaya muri icyo gituza cyamuteraga
iteka gususumira,maze yiruhutsa avuga mu ijwi
ryongorera, ati "Ndagukunda bidasubirwaho
ngabo inkingira".
Kamanzi nawe ubwo yapfuye kubageza ku
Kirwa cy’ijwi yihutira ibwami, akoza inkuru
igisonga cy’Umwami w’ikirwa cy’ijwi Mbabazi,
umugambi barawunoza maze Mbabazi
yiyemeza kubwira umwami inkuru nziza
amuzaniye.


Ntucikwe n’agace ka 4.

Urukundo n’ibigeragezo (agace ka 2)

Bidatinze babona umusare wiyemeza
kubambutsa akabageza ku kirwa k’Ijwi akaza
no kubagarura ku kibuye umugoroba ukubye.

Rurangwa amubaza uko yitwa, umusarer
amusubiza ko yitwa Kamanzi. Ibyishimo byari
byose kuri Maliza na Rurangwa ko umunsi
wabo wari watangiye neza none babakaba
banakomeje kunogerwa n’ubwiza bw’ikiyaga
cya Kivu ndetse n’uturwa twinshi twituriye mu
mutozo mwishi w’ayo mazi y’ikiyaga cya
Kibuye afite ubwiza utasanga ahandi.
Baganiraga iteka bitetera, bahora bisekera
ntawari kumenya ko bari bamaranye imyaka
irenga icumi.
Urukundo rwari rukiri rwose
ntagushidikanya ko bari barahuye bahwanye.
Bidatinze bagera ku kirwa cy’ Ijwi. Mbega
ubwiza bwaho bari bahingukiye ku kirwa
cy’ijwi! Rurangwa na Maliza biyemeza kutajya
kure dore ko bwari n’ubwa mbere bari
bitembere ikirwa cy’Ijwi.
Mbere yo gutangira gutambagira ako
gashyamba k’icyo kirwa ku nkengero za Kivu,
Ruranga yihanangiriza Kamanzi, amubwira
isaha agomba kugarukiraho kubatwara
akabasubiza ku Kibuye, dore ko batari butinde
cyane cyane ko amasaha yari atangiye
gukura. Kamanzi abasubiza ko nta kabuza ari
bwubahirize igihe bumvikanye. Amagambo
yanyuma ayavuga arenga ariko bigaragara ko
afite ibyishimo byinshi.
Rurangwa na Maliza, basasa agatenge mu
busitani bwiza ku nkengero z’i Kivu.
 Rurangwa
niko kwiruhutsa maze abwira maliza ko
amukunda byabuze akagero ariko kandi ko
ahora yumva ari umugabo udashobora kuzigera
umuha umunezero urambye. Maliza wari
uryamye kubibero by’umugabo we, atangazwa
cyane n’ayo magambo ya Rurangwa, niko
kubyuka amurebana ubwuzu bwinshi amubaza
ikimuteye kuvuga amagambo akomeretsa bene
ako kageni.

Rurangwa ntiyahita avuga ikimuri ku mutima,
gusa yitsa umutima, abwira Maliza ko arimo
kwirengangiza ibyo azi. Maliza wari uzi
umugabo we neza, abona ko koko ashengurwa
umutima. ahitamo kumuhumuriza, amubwira
ati " Rurangwa mugabo nkunda, nubwo wanze
kumbwira ikikubabaje, mbabarira wishime
ureba ubwiza bw’iki kirwa, aka kayaga gahuha
mu biti gatware umubabaro wawe kawute
ishyanga inyuma y’ishyamba, wongere
unezerwe kandi ureba njyewe umugore wawe
ugukunda kandi utazigera ukubabaza na
rimwe.

Ayo magambo akora ku mutima cyane
Rurangwa, maze yiyemeza kubwira Maliza
ikimushengura umutima.

Ntucikwe n’agace ka 3.

Urukundo n’ibigeragezo (Agace ka 1)

Mu gitondo cya kare cy’umuseso Maliza
arazinduka, arakaraba, arangije ategura
amafunguro bari bufate bageze ku kibuye,
akanyamuneza ari kose, aririmba uturirimbo
tw’urukundo dore ko yahoraga anezerewe
kandi ntakabuza yari yarashatse neza.
Rurangwa umugabo we bakundanaga urukundo
rutagereranywa. Bari bamaranye imyaka icumi
babana, ariko basaga nkaho bakibereye mu
kwezi kwa buki.
Maliza, anyarukira mu cyumba bararamo,
aryama iruhande rw’umugabo we Rurangwa
wari ugisinziriye, arangije amwongorera buhoro
ati byuka mugabo nkunda witegure dore
haracyeye kandi urugendo dufite ni rurerure.
Rurangwa, abyumva vuba nubwo agatotsi ka
mu gitondo kari kamutwaye, niko gukanguka,
ariyorosora, asoma umugore we yakundaga
byabuze akagero, ati waraye ute mugore
nkunda? Maliza arisekera, ati iyo mfumbaswe
nawe ntakinkanga urabizi ko amajoro yanjye
yose nawe ntako asa. Rurangwa abyuka vuba
ajya mu rwogero, yikozamo iminota micye
arangiza kwitegura.
Bagize ngo basohoke, basanga akavura
karagwa, Maliza ati twizere ko iyi mvura
igarukira i kigali gusa, ko iri buduhe amahoro
nibura Ku kibuye tukahasanga akazuba maze
umunsi wacu ukatubera mwiza. Rurangwa
araseka ati ibyo namaze kubisaba Imana kandi
nizeye ntashidikanya ko ariko biri bugende.
Bafata imodoka, berekeza iya Kibuye, dore ko
bari banahakumbuye. Bahaherukaga nyuma
gato yo kurushinga, kandi bari barahagiriye
ibihe byiza cyane. Mu kwizihiza rero isabukuru
y’imyaka icumi bamaze babana kandi urukundo
rwabo rurushaho gukura umunsi ku munsi,
Rurangwa na Maliza bari biyemeje ko
bagomba gusubira ku Kibuye.
Munzira bagenda biyibutsa ibihe byiza bagiye
bagira burimwaka, baririmbirana uturirimbo
twiza ttubakora ku mutima, ntibamenye igihe
bageze ku kibuye. Rurangwa afata mu mbavu
umugore we Maliza akunda byabuze akagero,
bagana ku kivu bakuramo inkweto, ibirenge
mumazi baze bumva umunyega w’urukundo
bakikijwe n’ubwo bwiza butagira uko busa
Rurema yahaye uwo mujyi utagira uko usa
uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Batangira agakino kabo kaburi munsi ka
"Ndagukunda" undi ati "oya,ninjye ugukunda"
undi ati yego urankunda ariko njye ngukunda
kurusha, maze si uguterana amazi rukabura
gica.
Rurangwa areba hakurya mu mazi abona
ubwato, maze agira igitekerezo, niko kubwira
Maliza, ati umunsi wacu uraba mwiza kurusha
nitunyarukira kukirwa cy’ ijwi.
Maliza amusubiza ko ntako bisa kugira
umugabo umutetesha nkawe. Niko kwitegura
maze bajya gushaka ubwato bwabambutsa
bukabageza kukirwa cy’ijwi bukaza no
kubacyura umugoroba utashye.

Ntucikwe n’agace ka 2

 
Copyright © 2015. Nicyo Gihe
Blogger Templates